24 Yosuwa n’Abisirayeli bose bafata Akani+ mwene Zera, bafata na za feza na wa mwenda na ya zahabu,+ n’abahungu be n’abakobwa be, n’ibimasa bye n’indogobe ze n’imikumbi ye, n’ihema rye n’ibye byose, babijyana mu kibaya cya Akori.+
25 Ariko ubwo Esiteri yazaga imbere y’umwami, umwami yatanze itegeko rishyirwa mu nyandiko+ ngo “umugambi mubisha+ yacuze wo kugirira nabi Abayahudi ube ari we ugaruka ku mutwe”;+ kandi we n’abahungu be bamanitswe ku giti.+
4 ‘Ndawohereje,’ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘uzinjira mu nzu y’umujura no mu nzu y’urahira ibinyoma mu izina ryanjye;+ uzatura mu nzu ye uyirimbure, urimbure ibiti n’amabuye biyubatse.’”+