2 Samweli 23:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Gutegeka kwe ni nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+Igitondo kitagira ibicu.Ni nk’izuba riva imvura ihise maze ibyatsi bikamera.’+ Zab. 97:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Urumuri rwamurikiye umukiranutsi,+Kandi abafite imitima iboneye bagize ibyishimo.+ Zab. 119:105 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 105 Ijambo ryawe ni itara ry’ibirenge byanjye,+ Kandi ni urumuri rw’inzira yanjye.+ Daniyeli 12:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 “Ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga, n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya,+ kugeza mu gihe cy’imperuka.+ Benshi bazakubita hirya no hino, kandi ubumenyi nyakuri buzagwira.”+ Matayo 5:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 “Muri umucyo w’isi.+ Umugi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha. 1 Abakorinto 13:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Muri iki gihe turebera mu ndorerwamo y’icyuma ibirorirori,+ ariko icyo gihe bizaba ari imbonankubone.+ Muri iki gihe nzi ho igice, ariko icyo gihe nzamenya ibintu neza nk’uko nanjye nzwi neza.+ 2 Abakorinto 4:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Imana ni yo yavuze iti “umucyo umurikire mu mwijima,”+ kandi yamurikiye imitima yacu kugira ngo imurikirwe+ n’ubumenyi+ bw’ikuzo ku byerekeye Imana binyuze mu maso ha Kristo.+ 2 Petero 1:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ku bw’ibyo, dufite ijambo ry’ubuhanuzi+ ryarushijeho guhama,+ kandi muba mukoze neza iyo muryitayeho nk’itara+ rimurikira ahacuze umwijima, mu mitima yanyu, kugeza aho umuseke utambikiye, n’inyenyeri yo mu rukerera+ ikabandura.
4 Gutegeka kwe ni nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+Igitondo kitagira ibicu.Ni nk’izuba riva imvura ihise maze ibyatsi bikamera.’+
4 “Ariko wowe Daniyeli, ayo magambo uyagire ibanga, n’igitabo ugishyireho ikimenyetso gifatanya,+ kugeza mu gihe cy’imperuka.+ Benshi bazakubita hirya no hino, kandi ubumenyi nyakuri buzagwira.”+
12 Muri iki gihe turebera mu ndorerwamo y’icyuma ibirorirori,+ ariko icyo gihe bizaba ari imbonankubone.+ Muri iki gihe nzi ho igice, ariko icyo gihe nzamenya ibintu neza nk’uko nanjye nzwi neza.+
6 Imana ni yo yavuze iti “umucyo umurikire mu mwijima,”+ kandi yamurikiye imitima yacu kugira ngo imurikirwe+ n’ubumenyi+ bw’ikuzo ku byerekeye Imana binyuze mu maso ha Kristo.+
19 Ku bw’ibyo, dufite ijambo ry’ubuhanuzi+ ryarushijeho guhama,+ kandi muba mukoze neza iyo muryitayeho nk’itara+ rimurikira ahacuze umwijima, mu mitima yanyu, kugeza aho umuseke utambikiye, n’inyenyeri yo mu rukerera+ ikabandura.