Yohana 1:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Ibintu byose byabayeho binyuze kuri we,+ kandi nta kintu na kimwe cyabayeho bitanyuze kuri we. Yohana 8:58 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 58 Yesu arababwira ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira ko mbere y’uko Aburahamu abaho nari ndiho.”+ Yohana 17:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho.+ Abakolosayi 1:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 kuko yakoreshejwe+ mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa ubutware.+ Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi ni we byaremewe.
5 None ubu rero Data, mpesha icyubahiro iruhande rwawe, kugira ngo ngire icyubahiro nahoranye ndi kumwe nawe isi itarabaho.+
16 kuko yakoreshejwe+ mu kurema ibindi bintu byose, ari ibyo mu ijuru n’ibyo mu isi, ibiboneka n’ibitaboneka, zaba intebe z’ubwami cyangwa ubwami cyangwa ubutegetsi cyangwa ubutware.+ Ibindi byose byaremwe binyuze kuri we,+ kandi ni we byaremewe.