27 Nuko abatware, abakuru b’intara, ba guverineri n’abatware bakuru+ b’umwami bari bakoraniye aho barebye abo bagabo, babona nta cyo umuriro wabatwaye,+ nta n’agasatsi ko ku mutwe wabo+ kababutse, ndetse n’imyambaro yabo ntiyari yangiritse, kandi nta n’umuriro wabanukagaho.