Gutegeka kwa Kabiri 6:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse. Imigani 3:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 kuko Yehova acyaha uwo akunda,+ nk’uko se w’umwana acyaha umwana we yishimira.+ Imigani 19:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Hana umwana wawe atararenga ihaniro,+ kandi ntukamwifurize gupfa.+ Imigani 22:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana,+ ariko inkoni ihana izabumucaho.+ Imigani 23:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Uzamukubite inkoni kugira ngo ubuze ubugingo bwe kujya mu mva.+ Abefeso 6:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mukomeze kubarera+ mubahana+ nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.+ Abaheburayo 12:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 kuko Yehova ahana uwo akunda; koko rero, akubita ibiboko umuntu wese yakira nk’umwana we.”+
7 Ujye uyacengeza mu bana bawe+ kandi ujye uyababwira igihe mwicaye mu nzu, igihe mugenda mu nzira, igihe muryamye+ n’igihe mubyutse.
4 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mukomeze kubarera+ mubahana+ nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.+