1 Samweli 3:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Umubwire ko ngiye gucira urubanza inzu ye+ kugeza ibihe bitarondoreka bitewe n’iki cyaha: yamenye+ ko abahungu be batukisha Imana+ ariko ntiyabacyaha.+ Imigani 13:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Urinda umwana we inkoni aba amwanga,+ ariko umukunda amwitaho akamuhana.+ Imigani 22:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo;+ ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.+ Imigani 22:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Ubupfapfa buhambiriwe ku mutima w’umwana,+ ariko inkoni ihana izabumucaho.+ Imigani 23:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ntukareke guhana umwana,+ kuko numukubita inkoni atazapfa. Imigani 29:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Inkoni n’igihano ni byo bitanga ubwenge,+ ariko umwana udahanwa azakoza nyina isoni.+ Abaheburayo 12:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ibyo mwihanganira biba bigamije kubahana.+ Imana ibafata nk’abana.+ None se ni nde mwana se adahana?+
13 Umubwire ko ngiye gucira urubanza inzu ye+ kugeza ibihe bitarondoreka bitewe n’iki cyaha: yamenye+ ko abahungu be batukisha Imana+ ariko ntiyabacyaha.+
6 Toza umwana inzira akwiriye kunyuramo;+ ndetse n’igihe azaba amaze gusaza, ntazateshuka ngo ayivemo.+
7 Ibyo mwihanganira biba bigamije kubahana.+ Imana ibafata nk’abana.+ None se ni nde mwana se adahana?+