Imigani 13:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Urinda umwana we inkoni aba amwanga,+ ariko umukunda amwitaho akamuhana.+ Imigani 19:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Hana umwana wawe atararenga ihaniro,+ kandi ntukamwifurize gupfa.+ Imigani 29:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Inkoni n’igihano ni byo bitanga ubwenge,+ ariko umwana udahanwa azakoza nyina isoni.+ Imigani 29:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Hana umwana wawe na we azakuruhura kandi atume ubugingo bwawe bwishima cyane.+ Abefeso 6:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mukomeze kubarera+ mubahana+ nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.+
4 Namwe ba se, ntimukarakaze abana banyu,+ ahubwo mukomeze kubarera+ mubahana+ nk’uko Yehova ashaka, kandi mubatoza kugira imitekerereze nk’iye.+