Gutegeka kwa Kabiri 15:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu ngutegeka nti ‘ujye ugira ubuntu uramburire ikiganza umunyamubabaro n’umuvandimwe wawe ukennye uri mu gihugu cyanyu.’+ Imigani 22:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Urebana impuhwe azabona imigisha, kuko yahaye uworoheje ibyokurya.+ Yesaya 32:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 “Murahirwa mwebwe ababiba imbuto mu mpande z’amazi yose,+ kandi mukazitura ikimasa n’indogobe.”+
11 Mu gihugu cyanyu ntihazabura umukene.+ Ni yo mpamvu ngutegeka nti ‘ujye ugira ubuntu uramburire ikiganza umunyamubabaro n’umuvandimwe wawe ukennye uri mu gihugu cyanyu.’+