ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yobu 11:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  7 Mbese ushobora kumenya ibintu byimbitse by’Imana,+

      Cyangwa ukamenya aho gukomera kw’Ishoborabyose kugarukira?

  • Yobu 26:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Dore ibyo ni ibyo ku nkengero z’inzira zayo,+

      Kandi ibyo twayumviseho ni ibyongorerano gusa!

      Ariko se ni nde ushobora gusobanukirwa guhinda kwayo gukomeye?”+

  • Zab. 40:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Yehova Mana yanjye, ibyo wakoze ni byinshi;+

      Imirimo yawe itangaje n’ibyo utekereza kutugirira na byo ni byinshi.+

      Nta wagereranywa nawe.+

      Nashatse kubivuga no kubirondora,

      Biba byinshi cyane ku buryo ntashobora kubivuga byose.+

  • Umubwiriza 8:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Kandi nabonye imirimo yose y’Imana y’ukuri,+ ukuntu abantu badashobora gutahura ibyakorewe kuri iyi si;+ icyakora abantu bakomeza gushyiraho imihati bashakisha, nyamara nta cyo babona.+ Kandi niyo bavuga ko ari abanyabwenge bihagije kugira ngo bagire icyo bamenya,+ nta cyo bashobora kubona.+

  • Abaroma 11:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Mbega ukuntu ubutunzi+ n’ubwenge+ n’ubumenyi by’Imana+ byimbitse! Kandi se mbega ukuntu imanza zayo+ zidahishurika n’inzira zayo zitarondoreka!

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze