ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 12:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Ahubwo mwe n’abahungu banyu n’abakobwa banyu, n’abagaragu banyu n’abaja banyu, n’Umulewi uri mu mugi wanyu, muzabirire imbere ya Yehova Imana yanyu, ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Mujye mwishimira+ imbere ya Yehova Imana yanyu mu byo mukora byose.

  • Gutegeka kwa Kabiri 20:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ni nde wateye uruzabibu akaba ataratangira kurusarura? Nasubire iwe, kugira ngo atagwa ku rugamba uruzabibu rwe rugatangira gusarurwa n’undi.+

  • Umubwiriza 3:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Nabonye ko nta cyabera umuntu cyiza cyamurutira kwishimira imirimo ye,+ kuko ibyo ari byo mugabane we; none se ni nde uzamugarura ngo arebe ibizaba nyuma ye?+

  • Umubwiriza 5:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Dore ikintu cyiza nabonye kiruta ibindi: ni ukurya no kunywa no kubonera ibyiza mu mirimo yose iruhije+ umuntu akorana umwete kuri iyi si, mu minsi yo kubaho kwe Imana y’ukuri yamuhaye, kuko uwo ari wo mugabane we.

  • Umubwiriza 8:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nanjye nashimye kunezerwa,+ kuko nta cyiza cyarutira abantu bari kuri iyi si kurya no kunywa no kunezerwa, kandi ibyo bikabaherekeza mu mirimo bakorana umwete mu minsi yo kubaho kwabo+ Imana y’ukuri yabahaye kuri iyi si.+

  • Ibyakozwe 14:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 nubwo mu by’ukuri itasigariye aho idafite ikiyihamya kuko yabagiriraga neza,+ ikabavubira imvura+ yo mu ijuru, ikabaha ibihe by’imyaka birumbuka n’ibyokurya byinshi, kandi ikuzuza imitima yanyu umunezero.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze