3 Azacira imanza mu moko menshi+ kandi azasubiza ibintu mu buryo+ ku birebana n’amahanga akomeye ya kure.+ Inkota zabo bazazicuramo amasuka, amacumu yabo bayacuremo impabuzo.+ Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.+