Zab. 72:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 72 Mana, uhe umwami kumenya imanza zawe,+ Kandi uhe umwana w’umwami kumenya gukiranuka kwawe.+ Yesaya 9:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+ Yesaya 11:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Gukiranuka kuzaba umukandara akenyeza,+ n’ubudahemuka bube umukandara wo mu rukenyerero rwe.+ Yeremiya 23:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+ Zekariya 9:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we,+ rangurura ijwi ryo kunesha+ wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Dore umwami wawe+ aje agusanga.+ Arakiranuka kandi agenda anesha.+ Yicisha bugufi+ kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe.+ Abaheburayo 1:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.”+ Ibyahishuwe 19:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza kandi akarwana intambara ahuje no gukiranuka.+
7 Ubutware bwe buziyongera+ kandi amahoro ntazagira iherezo+ ku ntebe y’ubwami ya Dawidi+ no mu bwami bwe, kugira ngo abukomeze+ kandi abushyigikize ubutabera+ no gukiranuka,+ uhereye ubu kugeza ibihe bitarondoreka. Ibyo ngibyo Yehova nyir’ingabo azabisohoresha umwete we.+
5 “Dore iminsi igiye kuza,” ni ko Yehova avuga, “ubwo nzumburira Dawidi umushibu ukiranuka.+ Azaba umwami+ utegekesha ubwenge kandi azasohoza ubutabera no gukiranuka mu gihugu.+
9 “Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we,+ rangurura ijwi ryo kunesha+ wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Dore umwami wawe+ aje agusanga.+ Arakiranuka kandi agenda anesha.+ Yicisha bugufi+ kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe.+
9 Wakunze gukiranuka wanga ubwicamategeko. Ni cyo cyatumye Imana, ari na yo Mana yawe, igutoranya+ igusutseho amavuta yo kwishima kurusha bagenzi bawe.”+
11 Nuko mbona ijuru rikinguye, maze ngiye kubona mbona ifarashi y’umweru.+ Uwari uyicayeho yitwa Uwizerwa+ kandi w’Ukuri.+ Aca imanza kandi akarwana intambara ahuje no gukiranuka.+