ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 15:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova, mu mana zose ni iyihe ihwanye nawe?+

      Ni iyihe ihwanye nawe, ko wera bihebuje?+

      Ni wowe ukwiriye gutinywa+ no kuririmbirwa indirimbo zo kugusingiza,+ wowe ukora ibitangaza.+

  • Zab. 71:22
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Nanjye nzagusingiza ncuranga nebelu;+

      Mana yanjye, nzagusingiza mvuga ukuri kwawe;+

      Uwera wa Isirayeli,+ nzakuririmbira ncuranga inanga.

  • Yesaya 5:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Ni yo mpamvu igishyitsi cyabo kizahinduka umunuko,+ n’uburabyo bwabo bugatumuka nk’ivumbi, nk’uko ikirimi cy’umuriro gikongora ibikenyeri,+ n’ubwatsi bwumye bugatokomberera mu kibatsi cy’umuriro, kuko banze itegeko rya Yehova nyir’ingabo,+ bagasuzugura ijambo ry’Uwera wa Isirayeli.+

  • Yesaya 10:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Kuri uwo munsi abasigaye bo muri Isirayeli+ n’abarokotse bo mu nzu ya Yakobo ntibazongera kwishingikiriza ku wabakubitaga,+ ahubwo bazishingikiriza rwose kuri Yehova, Uwera wa Isirayeli,+ mu budahemuka.+

  • Yeremiya 51:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Kuko Abisirayeli n’Abayuda+ bataretswe na Yehova nyir’ingabo Imana yabo ngo babe nk’abapfakazi.+ Igihugu cy’Abakaludaya cyuzuye ibyaha bakoreye Uwera wa Isirayeli.+

  • Ezekiyeli 39:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Nzamenyekanisha izina ryanjye ryera mu bagize ubwoko bwanjye bwa Isirayeli, kandi sinzongera kwemera ko izina ryanjye ryera ryandavuzwa;+ amahanga azamenya ko ndi Yehova,+ Uwera wa Isirayeli.’+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze