ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 30:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Yehova Imana yawe azagarura abawe bari barajyanywe ari imbohe,+ akugirire imbabazi,+ yongere agukorakoranye akuvane mu mahanga yose Yehova Imana yawe yari yaragutatanyirijemo.+

  • Zab. 106:47
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 47 Yehova Mana yacu, dukize+

      Uduteranyirize hamwe udukuye mu mahanga,+

      Kugira ngo dusingize izina ryawe ryera,+

      Kandi twamamaze ishimwe ryawe tunezerewe.+

  • Yesaya 66:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ni koko, bazazana abavandimwe banyu bose babavanye mu mahanga yose+ babahe Yehova ho impano.+ Bazabazana ku mafarashi no mu magare akururwa n’amafarashi, no mu magare atwikiriwe, no ku nyumbu no ku ngamiya z’ingore+ zinyaruka, babageze ku musozi wanjye wera,+ ari wo Yerusalemu,” ni ko Yehova avuga, “mbese nk’igihe Abisirayeli bazana ituro mu nzu ya Yehova barizanye mu gikoresho kidahumanye.”+

  • Ezekiyeli 36:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Nzabavana mu mahanga mbakoranyirize hamwe mbavanye mu bihugu byose, maze mbazane mu gihugu cyanyu.+

  • Mika 2:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “‘Yakobo we, nzakoranya abawe bose;+ nzakoranya abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli bose nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro, nk’ubushyo buri mu rwuri;+ hazaba urusaku rwinshi.’+

  • Zekariya 8:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘dore ngiye kurokora ubwoko bwanjye mbukure mu gihugu cyo mu burasirazuba no mu gihugu cyo mu burengerazuba.+

  • Abaroma 11:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 kandi muri ubwo buryo Isirayeli yose+ izakizwa. Nk’uko byanditswe ngo “umukiza azaturuka i Siyoni+ akure Yakobo mu bikorwa byo kutubaha Imana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze