Yesaya 29:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Mbega ngo murononekara! Mbese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Mbese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze, kikavuga kiti “si we wankoze”?+ Ese icyabumbwe cyabwira uwakibumbye kiti “nta bwenge ugira”?+ Yeremiya 18:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 “‘yemwe mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mwibwira ko ntashobora kubakorera nk’ibyo uyu mubumbyi yakoze?,’ ni ko Yehova abaza. ‘Dore, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.+ Abaroma 9:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 None se wa muntu we,+ mu by’ukuri uri nde wowe uhangara kunenga Imana?+ Mbese ikibumbano cyabwira uwakibumbye kiti “kuki wambumbye utya?”+
16 Mbega ngo murononekara! Mbese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Mbese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze, kikavuga kiti “si we wankoze”?+ Ese icyabumbwe cyabwira uwakibumbye kiti “nta bwenge ugira”?+
6 “‘yemwe mwa b’inzu ya Isirayeli mwe, mwibwira ko ntashobora kubakorera nk’ibyo uyu mubumbyi yakoze?,’ ni ko Yehova abaza. ‘Dore, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye, mwa b’inzu ya Isirayeli mwe.+
20 None se wa muntu we,+ mu by’ukuri uri nde wowe uhangara kunenga Imana?+ Mbese ikibumbano cyabwira uwakibumbye kiti “kuki wambumbye utya?”+