Yesaya 29:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Mbega ngo murononekara! Mbese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Mbese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze, kikavuga kiti “si we wankoze”?+ Ese icyabumbwe cyabwira uwakibumbye kiti “nta bwenge ugira”?+ Yesaya 45:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Azabona ishyano uhangana n’Umuremyi we,+ nk’uko urujyo rwahangana n’urundi rujyo. Mbese ibumba+ ryabwira uribumba riti “ibyo ukora ni ibiki?” Cyangwa icyo wahanze cyavuga kiti “nta maboko agira”?
16 Mbega ngo murononekara! Mbese umubumbyi yafatwa nk’ibumba?+ Mbese icyakozwe cyakwihakana uwagikoze, kikavuga kiti “si we wankoze”?+ Ese icyabumbwe cyabwira uwakibumbye kiti “nta bwenge ugira”?+
9 Azabona ishyano uhangana n’Umuremyi we,+ nk’uko urujyo rwahangana n’urundi rujyo. Mbese ibumba+ ryabwira uribumba riti “ibyo ukora ni ibiki?” Cyangwa icyo wahanze cyavuga kiti “nta maboko agira”?