24 Yehova Umucunguzi wawe,+ ari na we wakubumbye kuva ukiri mu nda ya nyoko, aravuga ati “ndi Yehova ukora ibintu byose, nkabamba ijuru+ jyenyine kandi nkarambura isi.+ Ni nde twari kumwe?
“Iri ni ryo jambo rya Yehova rihereranye na Isirayeli,” ni ko Yehova avuga, we wabambye ijuru+ agashyiraho urufatiro rw’isi+ kandi akaremera abantu umwuka+ ubabamo.