3 Umuntu wese wo mu bagize ubwoko bwe bose uri muri mwe, Imana ye ibane na we.+ Mumureke ajye i Yerusalemu ho mu Buyuda, bongere bubake inzu ya Yehova Imana ya Isirayeli, we Mana y’ukuri,+ inzu yahoze i Yerusalemu.+
14 Yehova Umucunguzi wanyu,+ Uwera wa Isirayeli,+ aravuga ati “nzohereza intumwa i Babuloni ku bwanyu, kandi nzashyira hasi ibihindizo by’amazu y’imbohe kandi ncishe bugufi+ Abakaludaya bari mu mato baboroge.+