Gutegeka kwa Kabiri 28:33 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 33 Ibizera mu murima wawe n’umusaruro wawe wose bizaribwa n’abantu utigeze umenya.+ Uzahora uriganywa kandi ugirirwa nabi cyane.+ Nehemiya 9:37 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 37 n’umusaruro wacyo utubutse+ wikubirwa n’abami+ washyiriyeho kudutegeka bitewe n’ibyaha byacu,+ kandi badutwara uko bashaka twe n’amatungo yacu; none turi mu makuba menshi.+ Yesaya 1:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+ Amaganya 5:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Umurage wacu weguriwe abo tutazi, amazu yacu ahabwa abanyamahanga.+ Hoseya 8:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Kubera ko babiba umuyaga, bazasarura serwakira.+ Nta kinyampeke gihagaze gifite impeke.+ Niyo cyakura kikagira amahundo, ntiyavamo impeke zitanga ifu.+ Kandi niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abanyamahanga bayamira bunguri.+
33 Ibizera mu murima wawe n’umusaruro wawe wose bizaribwa n’abantu utigeze umenya.+ Uzahora uriganywa kandi ugirirwa nabi cyane.+
37 n’umusaruro wacyo utubutse+ wikubirwa n’abami+ washyiriyeho kudutegeka bitewe n’ibyaha byacu,+ kandi badutwara uko bashaka twe n’amatungo yacu; none turi mu makuba menshi.+
7 Igihugu cyanyu cyabaye amatongo,+ imigi yanyu yakongowe n’umuriro.+ Abanyamahanga+ barya igihugu cyanyu+ murebera, none gisigaye ari amatongo nk’icyarimbuwe n’abanyamahanga.+
7 “Kubera ko babiba umuyaga, bazasarura serwakira.+ Nta kinyampeke gihagaze gifite impeke.+ Niyo cyakura kikagira amahundo, ntiyavamo impeke zitanga ifu.+ Kandi niyo hagira ikizana amahundo yavamo ifu, abanyamahanga bayamira bunguri.+