13 Uri nde ku buryo wakwibagirwa Yehova Umuremyi wawe,+ we wabambye ijuru+ kandi agashyiraho imfatiro z’isi,+ bigatuma uhinda umushyitsi umunsi wose ubudatuza, bitewe n’uburakari bw’ukugose akakotsa igitutu+ nk’uwiteguye kukurimbura?+ None se uburakari bw’uwari ukugose akakotsa igitutu buri he?+