ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 31:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Jye ubwanjye nzi ubwigomeke bwanyu+ no kutagonda ijosi kwanyu.+ Ko mwigomeka kuri Yehova nkiriho,+ nimara gupfa muzamwigomekaho bingana iki?

  • Nehemiya 9:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Nubwo wababuriraga+ ngo bagarukire amategeko yawe,+ bagaragazaga ubwibone+ ntibumvire amategeko yawe; baracumuraga+ ntibakurikize imanza zawe,+ kandi ari zo zabeshaho umuntu aramutse azikurikije.+ Bakomezaga kwinangira bagaterura intugu,+ bagashinga amajosi+ maze ntibumvire.+

  • Yesaya 1:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Umva+ wa juru we, nawe wa si we tega amatwi, kuko Yehova ubwe avuga ati “nareze abana ndabakuza,+ ariko banyigometseho.+

  • Yeremiya 5:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ariko abagize ubu bwoko bafite umutima winangiye kandi wigomeka; bavuye mu nzira yanjye bakomeza kugendera mu nzira yabo.+

  • Yeremiya 6:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Bose barinangiye birengeje urugero,+ bagenda basebanya;+ bameze nk’umuringa n’icyuma. Bose ni abarimbuzi.+

  • Zekariya 7:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Ariko banze gutega amatwi,+ barinangira baterura intugu,+ bavunira ibiti mu matwi ngo batumva.+

  • Ibyakozwe 7:51
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze