ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zab. 78:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  8 Kandi be kuzaba nka ba sekuruza+

      Bari ibigande n’ibyigomeke;+

      Ntibari barateguye imitima yabo,+

      Imitima yabo ntiyari itunganiye Imana.+

  • Zab. 81:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Ni yo mpamvu nabaretse bagakurikiza imitima yabo yinangiye,+

      Bagakurikiza inama zabo bwite.+

  • Zab. 95:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Mu gihe cy’imyaka mirongo ine yose, nakomeje kwanga urunuka ab’icyo gihe,+

      Maze ndavuga nti

      “Ni ubwoko bwayobye mu mitima,+

      Kandi ntibigeze bamenya inzira zanjye.”+

  • Yesaya 1:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+

  • Yesaya 65:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 “Nateze amaboko umunsi urira, nyategera abantu binangiye,+ bagendera mu nzira itari nziza+ bakurikiza ibitekerezo byabo;+

  • Yeremiya 3:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Icyo gihe bazita Yerusalemu intebe y’ubwami ya Yehova;+ kandi amahanga yose azaza ateranire+ i Yerusalemu kugira ngo yubahe izina rya Yehova,+ kandi ntibazongera kugenda bakurikiza imitima yabo mibi yinangiye.”+

  • Yeremiya 11:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Ariko ntibigeze bumva cyangwa ngo batege amatwi;+ ahubwo bakomeje kugenda bakurikiza imitima yabo mibi yinangiye,+ bituma mbasohorezaho amagambo yose y’iri sezerano, ayo nabategetse ngo bayakurikize ariko bakanga kuyakurikiza.’”

  • Yeremiya 18:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Nuko baravuga bati “erega nta garuriro!+ Tuzakomeza kugenda dukurikiza ibitekerezo byacu, kandi buri wese azakurikiza umutima we mubi winangiye.”+

  • Hoseya 11:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Abagize ubwoko bwanjye biyemeje kumpemukira.+ Barabahamagara ngo bagarukire Isumbabyose, ariko nta n’umwe uhaguruka.

  • Ibyakozwe 7:51
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 51 “Mwa bantu mwe mutagonda ijosi kandi mutakebwe mu mitima+ no mu matwi, buri gihe murwanya umwuka wera; nk’uko ba sokuruza bakoze, namwe ni ko mukora.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze