2 Abami 14:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi+ cyo muri Libani kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa.+ Zab. 97:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Umuriro ugenda imbere ye,+Ugakongora abanzi be impande zose.+ Yesaya 9:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Urukweto rwose rw’umuntu ukandagira ubutaka+ bugatigita, n’umwitero ugaraguwe mu maraso byabaye ibyo gutwikwa, biba ibyokurya by’umuriro.+ Nahumu 1:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ni nde wahagarara imbere y’uburakari bwe?+ Ni nde wakwihanganira umujinya we ukaze?+ Uburakari bwe buzasukwa nk’umuriro,+ kandi ibitare byose bizahananturwa bitewe na we.
9 Yehowashi umwami wa Isirayeli atuma kuri Amasiya umwami w’u Buyuda ati “igiti cy’amahwa cyo muri Libani cyatumye ku giti cy’isederi+ cyo muri Libani kiti ‘shyingira umukobwa wawe umuhungu wanjye.’ Ariko inyamaswa yo muri Libani irahanyura ikandagira icyo giti cy’amahwa.+
5 Urukweto rwose rw’umuntu ukandagira ubutaka+ bugatigita, n’umwitero ugaraguwe mu maraso byabaye ibyo gutwikwa, biba ibyokurya by’umuriro.+
6 Ni nde wahagarara imbere y’uburakari bwe?+ Ni nde wakwihanganira umujinya we ukaze?+ Uburakari bwe buzasukwa nk’umuriro,+ kandi ibitare byose bizahananturwa bitewe na we.