2 Abami 19:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Batwitse imana z’ayo mahanga kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye. Zab. 115:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Ibigirwamana byabo ni ifeza na zahabu,+Umurimo w’amaboko y’umuntu wakuwe mu mukungugu.+ Yeremiya 10:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Bimeze nka kadahwema mu murima w’imyungu, kandi ntibishobora kuvuga.+ Barabiterura kuko bidashobora kwigenza.+ Ntimukabitinye kuko bidashobora guteza ibyago; byongeye kandi, nta cyiza bishobora gukora.”+ Yeremiya 16:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Mbese umuntu wakuwe mu mukungugu yakwiremera imana kandi izo mana atari imana nyamana?+ 1 Abakorinto 8:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+
18 Batwitse imana z’ayo mahanga kuko zitari imana nyamana,+ ahubwo zari umurimo w’intoki z’abantu,+ zibajwe mu biti no mu mabuye, ari na yo mpamvu bazirimbuye.
5 Bimeze nka kadahwema mu murima w’imyungu, kandi ntibishobora kuvuga.+ Barabiterura kuko bidashobora kwigenza.+ Ntimukabitinye kuko bidashobora guteza ibyago; byongeye kandi, nta cyiza bishobora gukora.”+
4 Naho ku birebana no kurya ibyokurya+ byatuwe ibigirwamana, tuzi ko ikigirwamana nta cyo ari cyo+ mu isi, kandi ko nta yindi Mana iriho uretse imwe.+