ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Yehova azaguteza imivumo,+ urujijo+ n’ibihano+ mu byo uzagerageza gukora byose, kugeza igihe urimbukiye vuba ugashira bitewe n’ibikorwa byawe bibi, kuko uzaba warantaye.+

  • 2 Abami 22:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 kuko bantaye bakosereza ibitambo izindi mana,+ bakandakaza bitewe n’ibikorwa byabo byose.+ None uburakari bwanjye bwagurumaniye aha hantu kandi ntibuzazima.’”’+

  • Yesaya 65:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “Ariko mwebwe mwaretse Yehova,+ mwibagirwa umusozi wanjye wera,+ mutegurira ameza imana y’Amahirwe+ kandi mugasukira divayi imana Igena ibizaba.+

  • Yeremiya 2:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 ‘kuko hari ibintu bibiri bibi abagize ubwoko bwanjye bakoze: barantaye+ kandi ari jye soko y’amazi atanga ubuzima,+ bajya kwikorogoshorera ibitega bitobotse bidashobora kubika amazi.’

  • Yeremiya 15:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 “Yehova aravuga ati ‘warantaye;+ ukomeza kuntera umugongo ukigendera.+ Nzakubangurira ukuboko kwanjye nkurimbure.+ Ndambiwe guhora mbihanganira.+

  • Yeremiya 17:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Yehova wowe byiringiro bya Isirayeli,+ abakureka bose bazakorwa n’isoni.+ Abahinduka abahakanyi bakandeka,+ bazandikwa ku butaka kuko baretse Yehova, we soko y’amazi atanga ubuzima.+

  • Daniyeli 9:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 twakoze ibyaha,+ turacumura, dukora ibibi kandi turigomeka;+ twateshutse ku mategeko n’amateka yawe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze