17 ‘“dore iminsi izaza maze ibiri mu nzu yawe+ byose, n’ibyo ba sokuruza babitse kugeza uyu munsi bijyanwe i Babuloni.+ Nta kintu na kimwe kizasigara,”+ ni ko Yehova avuga.
13 Nuko umwami w’i Babuloni akura mu gihugu cy’u Buyuda ubutunzi bwose bwari mu nzu ya Yehova n’ubwari mu nzu y’umwami,+ acagagura ibikoresho byose bya zahabu+ Salomo umwami wa Isirayeli yari yarakoreye mu nzu ya Yehova, nk’uko Yehova yari yarabivuze.
13 Abakaludaya bacagagura inkingi+ zicuzwe mu muringa zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi+ gicuzwe mu muringa byose byari mu nzu ya Yehova, umuringa bawujyana i Babuloni.+