ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 36:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Afata ibikoresho+ byose byo mu nzu y’Imana y’ukuri, ibinini+ n’ibito, ubutunzi+ bwo mu nzu ya Yehova, ubwo mu nzu y’umwami+ no mu mazu y’abatware be, byose abijyana i Babuloni.

  • Yesaya 39:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 ‘dore iminsi izaza maze ibiri mu nzu yawe byose, n’ibyo ba sokuruza babitse kugeza uyu munsi bijyanwe i Babuloni.’+ ‘Nta kintu na kimwe kizasigara,’+ ni ko Yehova avuga.

  • Yeremiya 15:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ibintu byawe n’ubutunzi bwawe nzabigabiza abanyazi+ babitware nta kiguzi babitanzeho, bizize ibyaha byawe byose wakoreye mu turere twawe twose.+

  • Yeremiya 20:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Ibintu byose byahunitswe muri uyu mugi, n’umusaruro wawo wose n’ibintu byawo byose by’agaciro n’ubutunzi bwose bw’abami b’u Buyuda, ngiye kubitanga mu maboko y’abanzi babo.+ Bazabisahura, babifate babijyane i Babuloni.+

  • Yeremiya 52:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Hanyuma Abakaludaya bacagagura inkingi zicuzwe mu muringa+ z’inzu ya Yehova, n’amagare+ n’ikigega cy’amazi gicuzwe mu muringa+ byari mu nzu ya Yehova, umuringa wose bawujyana i Babuloni.+

  • Yeremiya 52:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Umutware w’abarindaga umwami atwara+ amabesani,+ ibikoresho byo kurahuza amakara n’amabakure,+ ibikoresho byo gukuraho ivu n’ibitereko by’amatara,+ ibikombe n’andi mabakure byari bicuzwe muri zahabu itavangiye,+ n’ibyari bicuzwe mu ifeza y’umwimerere.+

  • Daniyeli 1:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Nuko Yehova amugabiza Yehoyakimu umwami w’u Buyuda+ na bimwe mu bikoresho+ byo mu nzu y’Imana y’ukuri, abijyana mu gihugu cy’i Shinari+ mu nzu y’imana ye, abishyira mu nzu yabikwagamo ubutunzi bw’imana ye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze