ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 19:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ntukambure mugenzi wawe+ utwe umuriganyije, kandi ntukibe.+ Ntukararane ibihembo by’umukozi wagukoreye ngo ugeze mu gitondo.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 24:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 “Ntuzariganye umukozi ukorera ibihembo ufite ibibazo kandi w’umukene, yaba ari umwe mu bavandimwe bawe cyangwa ari umwe mu bimukira bari mu gihugu cyanyu, mu mugi wanyu.+

  • Mika 3:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 mwubakisha Siyoni ibikorwa byo kumena amaraso, Yerusalemu mukayubakisha ibikorwa byo gukiranirwa.+

  • Habakuki 2:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “‘Azabona ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi+ kugira ngo yarike icyari cye hejuru, ngo atagerwaho n’amakuba!+

  • Habakuki 2:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 “‘Azabona ishyano uwubakisha umugi kumena amaraso, agashinga umugi ugakomera abikesha gukiranirwa.+

  • Malaki 3:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 “Nzabegera mbacire urubanza,+ nzaba umuhamya udatindiganya+ nshinje abapfumu,+ abasambanyi,+ abarahira ibinyoma,+ abariganya abakozi ibihembo byabo,+ abariganya abapfakazi+ n’imfubyi,+ n’abima umwimukira uburenganzira bwe+ kandi ntibantinye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.

  • Yakobo 5:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Dore ibihembo by’abakozi basaruye imirima yanyu ariko mukabibima,+ bikomeza gutaka,+ kandi amajwi y’abasaruzi batabaza+ yageze mu matwi+ ya Yehova nyir’ingabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze