Yeremiya 22:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 “Azabona ishyano uwubaka inzu ye,+ ariko atayubakishije gukiranuka, akubaka ibyumba bye byo hejuru, ariko atabyubakishije ubutabera, ahubwo agakoresha mugenzi we umukorera ku busa, ntamuhe ibihembo bye,+ Ezekiyeli 24:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘umugi wuzuyemo ibikorwa byo kuvusha amaraso uzabona ishyano!+ Nanjye ubwanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.+ Nahumu 3:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Umugi uvusha amaraso ugushije ishyano,+ umugi wuzuye uburiganya n’ubujura. Ntusiba gusahura! Ibyahishuwe 17:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso+ y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.+ Nuko mukubise amaso ndatangara cyane.+
13 “Azabona ishyano uwubaka inzu ye,+ ariko atayubakishije gukiranuka, akubaka ibyumba bye byo hejuru, ariko atabyubakishije ubutabera, ahubwo agakoresha mugenzi we umukorera ku busa, ntamuhe ibihembo bye,+
9 “Ni cyo gituma Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati ‘umugi wuzuyemo ibikorwa byo kuvusha amaraso uzabona ishyano!+ Nanjye ubwanjye nzatuma ikirundo cy’inkwi kiba kinini.+
6 Mbona ko uwo mugore yari yasinze amaraso+ y’abera n’amaraso y’abahamya ba Yesu.+ Nuko mukubise amaso ndatangara cyane.+