12 Amaherezo Yehoyakini umwami w’u Buyuda yishyira mu maboko y’umwami w’i Babuloni,+ we na nyina+ n’abagaragu be n’ibikomangoma bye n’abatware b’ibwami. Mu mwaka wa munani+ w’ingoma y’umwami w’i Babuloni, ni bwo uwo mwami yafashe Yehoyakini.
6 Yari yarajyanywe mu bunyage+ aturutse i Yerusalemu hamwe n’abandi bari barajyanywe mu bunyage bari kumwe na Yekoniya+ umwami w’u Buyuda, uwo Nebukadinezari+ umwami w’i Babuloni yajyanye mu bunyage.