Yesaya 14:31 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 31 Yewe wa rembo we, boroga! Na we wa mugi we taka! Abo mu Bufilisitiya mwese mwihebe kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi, kandi nta witarura ngo ave mu murongo we.”+ Yeremiya 47:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 47 Iri ni ryo jambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Yeremiya ku birebana n’Abafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza.+ Ezekiyeli 25:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko Abafilisitiya bihoreye+ kandi bagakomeza kwihorera bafite agasuzuguro mu mutima wabo kugira ngo barimbure+ bafite urwango rudashira,+ Amosi 1:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Nzatsemba abaturage bo muri Ashidodi+ n’ufite inkoni y’ubwami muri Ashikeloni,+ nzabangurira ukuboko kwanjye+ Ekuroni,+ kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’ Zefaniya 2:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 “Abaturiye akarere k’inyanja bagushije ishyano, ishyanga ry’Abakereti!+ Ijambo rya Yehova rirabibasiye. Kanani we, wa gihugu cy’Abafilisitiya we, nawe nzakurimbura ku buryo nta muturage uzasigara.+ Zekariya 9:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Ibibyarirano+ bizatura muri Ashidodi,+ kandi nzakuraho ubwibone bw’Abafilisitiya.+
31 Yewe wa rembo we, boroga! Na we wa mugi we taka! Abo mu Bufilisitiya mwese mwihebe kuko mu majyaruguru haturutse umwotsi, kandi nta witarura ngo ave mu murongo we.”+
47 Iri ni ryo jambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Yeremiya ku birebana n’Abafilisitiya,+ mbere y’uko Farawo atsinda Gaza.+
15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko Abafilisitiya bihoreye+ kandi bagakomeza kwihorera bafite agasuzuguro mu mutima wabo kugira ngo barimbure+ bafite urwango rudashira,+
8 Nzatsemba abaturage bo muri Ashidodi+ n’ufite inkoni y’ubwami muri Ashikeloni,+ nzabangurira ukuboko kwanjye+ Ekuroni,+ kandi abasigaye bo mu Bufilisitiya bazapfa bashire,”+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.’
5 “Abaturiye akarere k’inyanja bagushije ishyano, ishyanga ry’Abakereti!+ Ijambo rya Yehova rirabibasiye. Kanani we, wa gihugu cy’Abafilisitiya we, nawe nzakurimbura ku buryo nta muturage uzasigara.+