1 Samweli 31:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Abisirayeli bari batuye mu bibaya n’abari batuye mu karere ka Yorodani babonye ko ingabo za Isirayeli zahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu migi barahunga,+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.+ 2 Samweli 5:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli,+ bose barazamuka batera Dawidi. Dawidi abyumvise aramanuka ajya ahantu hagerwa bigoranye.+
7 Abisirayeli bari batuye mu bibaya n’abari batuye mu karere ka Yorodani babonye ko ingabo za Isirayeli zahunze, kandi ko Sawuli n’abahungu be bapfuye, bava mu migi barahunga,+ maze Abafilisitiya baraza bayituramo.+
17 Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli,+ bose barazamuka batera Dawidi. Dawidi abyumvise aramanuka ajya ahantu hagerwa bigoranye.+