ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 24:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Ajyana mu bunyage+ ab’i Yerusalemu bose, ibikomangoma byose,+ abagabo bose b’intwari kandi b’abanyambaraga,+ abanyabukorikori+ bose n’abahanga mu kubaka ibihome, ajyana abantu ibihumbi icumi. Nta muntu n’umwe yasize, uretse abaturage boroheje+ bo muri icyo gihugu.

  • Yeremiya 24:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 Yehova yanyeretse ibitebo bibiri birimo imbuto z’umutini biteretse imbere y’urusengero rwa Yehova, nyuma yaho Nebukadinezari umwami w’i Babuloni ajyaniye mu bunyage Yekoniya+ mwene Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda, n’abatware b’i Buyuda n’abanyabukorikori+ n’abahanga mu kubaka ibihome, akabavana i Yerusalemu akabajyana i Babuloni.+

  • Yeremiya 29:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Aya ni yo magambo yari mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yerusalemu, akarwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe mu bunyage n’abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose, abo Nebukadinezari yavanye i Yerusalemu akabajyana mu bunyage i Babuloni.+

  • Daniyeli 1:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Hanyuma umwami abwira Ashipenazi umutware w’urugo rwe+ ngo azane bamwe mu bana b’Abisirayeli, abakomokaga mu muryango wa cyami n’abanyacyubahiro,+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze