ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 29:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 bo n’amahanga yose ntibazabura kwibaza bati ‘kuki Yehova yakoreye iki gihugu ibintu nk’ibi?+ Ni iki cyatumye agira uburakari bukaze bene aka kageni?’

  • 1 Abami 9:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Iyi nzu ubwayo izahinduka amatongo.+ Umuntu wese uzayinyuraho azajya ahagarara yumiwe,+ akubite ikivugirizo, avuge ati ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 7:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Kubera ko iyi nzu izaba yarahindutse amatongo,+ umuntu wese uzayinyuraho azajya ahagarara yumiwe,+ avuge ati ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+

  • Zab. 44:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Wadutanze nk’intama, tumera nk’ibyokurya,+

      Wadutatanyirije mu mahanga.+

  • Yeremiya 24:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 kandi nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo mu isi azabireba+ agahinda umushyitsi, kandi bazaba igitutsi n’iciro ry’imigani, bahinduke urw’amenyo+ n’umuvumo+ aho nabatatanyirije hose.+

  • Yeremiya 25:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 ngiye gutumaho imiryango yose yo mu majyaruguru,”+ ni ko Yehova avuga, “ndetse ngiye gutumaho umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami w’i Babuloni;+ nzabazana batere iki gihugu+ barwanye abaturage bacyo n’aya mahanga yose agikikije.+ Nzabarimbura mbagire abo gutangarirwa no gukubitirwa ikivugirizo,+ igihugu cyabo ngihindure amatongo kugeza ibihe bitarondoreka.+

  • Amaganya 2:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Abahisi n’abagenzi bose bakoma mu mashyi bakunnyega.+

      Bakubise ikivugirizo,+ bazunguriza umutwe+ umukobwa w’i Yerusalemu bagira bati

      “Mbese uyu ni wa mugi bajyaga bavuga bati ‘ni ubwiza butunganye, ni ibyishimo by’isi yose’?”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze