5 “Umuremyi wawe Mukuru+ ni we mugabo wawe;+ Yehova nyir’ingabo ni ryo zina rye,+ kandi Uwera wa Isirayeli ni we Mucunguzi wawe.+ Azitwa Imana y’isi yose,+
2 “genda urangururire mu matwi ya Yerusalemu uti ‘uku ni ko Yehova avuga+ ati “ndibuka neza ineza yuje urukundo wagaragazaga ukiri muto,+ n’urukundo wari ufite igihe nakurambagizaga,+ n’ukuntu wankurikiye mu butayu, mu gihugu kitabibwamo imbuto.+