-
Yeremiya 44:25Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
-
-
25 Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘mwa bagabo mwe n’abagore banyu,+ namwe mwa bagore mwe muvugisha akanwa kanyu, (mukaba mwarabisohoresheje amaboko yanyu) mugira muti “tuzahigura imihigo twahize+ yo kosereza ibitambo ‘umwamikazi wo mu ijuru’+ no kumusukira ituro ry’ibyokunywa.”+ Mwa bagore mwe, muzahigura imihigo yanyu nta kabuza, kandi muzasohoza ibyo mwahigiye.’
-