15 Yehova azakubita Isirayeli ku buryo izamera nk’urubingo ruteraganwa n’amazi;+ azarandura+ Abisirayeli abakure kuri ubu butaka bwiza+ yahaye ba sekuruza, abatatanyirize+ hakurya ya rwa Ruzi,+ kuko bibarije inkingi zera z’ibiti,+ bakarakaza+ Yehova.