30 ‘Abayuda bakoze ibibi mu maso yanjye,’ ni ko Yehova avuga. ‘Bashyize ibintu byabo biteye ishozi mu nzu yitiriwe izina ryanjye kugira ngo bayihumanye.+
5 Nuko arambwira ati “yewe mwana w’umuntu we, ubura amaso urebe mu majyaruguru.” Nubura amaso ndeba mu majyaruguru, maze ngiye kubona mbona mu irembo ry’igicaniro ahagana mu majyaruguru hari cya gishushanyo cy’ifuhe+ mu muryango.