19 Nzagarura Isirayeli mu rwuri rwe,+ arishe i Karumeli+ n’i Bashani,+ kandi ubugingo bwe buzahagira mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu+ na Gileyadi.’”+
12 “‘Yakobo we, nzakoranya abawe bose;+ nzakoranya abasigaye bo mu nzu ya Isirayeli bose nta kabuza.+ Nzabashyira hamwe bunge ubumwe nk’umukumbi uri mu kiraro, nk’ubushyo buri mu rwuri;+ hazaba urusaku rwinshi.’+