ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 14:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Yehova azagirira Yakobo imbabazi+ kandi azongera atoranye Abisirayeli.+ Azabaha uburuhukiro ku butaka bwabo+ kandi abimukira bazifatanya na bo, ndetse rwose bazifatanya akaramata n’inzu ya Yakobo.+

  • Yeremiya 31:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Ese Efurayimu si umwana wanjye w’agaciro kenshi nkunda cyane nkamukuyakuya?+ Urugero nagejejeho muciraho iteka ni rwo nzagezaho mwibuka.+ Ni yo mpamvu amara yanjye yigoroye kubera igishyika mufitiye.+ Nzamugirira impuhwe nta kabuza,”+ ni ko Yehova avuga.

  • Hoseya 1:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Ariko ab’inzu ya Yuda bo nzabagirira imbabazi,+ maze jyewe Yehova Imana yabo mbakize;+ sinzabakirisha umuheto, cyangwa inkota, cyangwa intambara, cyangwa amafarashi, cyangwa abagendera ku mafarashi.”+

  • Mika 7:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Izongera itugirire imbabazi,+ izakandagira ibyaha byacu.+ Ibyaha byabo byose uzabijugunya mu nyanja imuhengeri.+

  • Zekariya 10:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Nzashyira hejuru inzu ya Yuda, nkize inzu ya Yozefu.+ Nzabaha aho gutura kuko nzabagirira imbabazi;+ bizamera nk’aho ntigeze mbaca.+ Nzabasubiza,+ kuko ndi Yehova Imana yabo.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze