ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 28:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Intumbi zanyu zizaribwa n’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo mu gasozi, kandi nta wuzabihindisha umushyitsi.+

  • 1 Abami 14:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Uwo mu nzu ya Yerobowamu uzagwa mu mugi azaribwa n’imbwa,+ uzagwa ku gasozi aribwe n’ibisiga,+ kuko ari Yehova ubwe wabivuze.”’

  • Zab. 79:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  2 Imirambo y’abagaragu bawe bayigaburiye ibisiga byo mu kirere,+

      Imibiri y’indahemuka zawe bayigaburira inyamaswa zo mu isi.+

  • Yeremiya 7:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Intumbi z’aba bantu zizaba ibyokurya by’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi, kandi nta wuzabihindisha umushyitsi.+

  • Yeremiya 16:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 ‘bazicwa n’indwara+ kandi nta wuzabaririra,+ ndetse nta n’ubwo bazahambwa.+ Bazaba nk’amase ku gasozi,+ kandi bazicwa n’inkota n’inzara,+ intumbi zabo zibe ibyokurya by’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.’+

  • Yeremiya 19:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Umugambi w’ab’i Buyuda n’i Yerusalemu nzawuhindurira ubusa aha hantu;+ nzatuma bicwa n’inkota imbere y’abanzi babo, bagwe mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo.+ Intumbi zabo nzazitanga zibe ibyokurya by’ibiguruka byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze