Yeremiya 50:30 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 30 Ni yo mpamvu kuri uwo munsi abasore bayo bazagwa ku karubanda,+ n’abagabo bashobora kujya ku rugamba baho bose bagacecekeshwa,”+ ni ko Yehova avuga. Yeremiya 51:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Abishwe bazarambarara mu gihugu cy’Abakaludaya,+ n’abasogoswe barambarare mu mayira yaho.+ Amaganya 2:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Umwana w’umuhungu n’umusaza+ barambaraye mu mayira.+ Abasore n’inkumi banjye bishwe n’inkota.+ Wabishe ku munsi w’uburakari bwawe.+ Warabasogose+ ntiwabagirira impuhwe.+
30 Ni yo mpamvu kuri uwo munsi abasore bayo bazagwa ku karubanda,+ n’abagabo bashobora kujya ku rugamba baho bose bagacecekeshwa,”+ ni ko Yehova avuga.
21 Umwana w’umuhungu n’umusaza+ barambaraye mu mayira.+ Abasore n’inkumi banjye bishwe n’inkota.+ Wabishe ku munsi w’uburakari bwawe.+ Warabasogose+ ntiwabagirira impuhwe.+