ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 34:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 igaragariza abantu ineza yuje urukundo kugeza ku bo mu bisekuru ibihumbi.+ Ni Imana ibabarira abantu amakosa, ibicumuro n’ibyaha,+ ariko ntibure guhana+ uwakoze icyaha, igahanira abana amakosa ya ba se ikageza ku buzukuru n’abuzukuruza.”+

  • Yeremiya 13:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Nzabajanjagurira icyarimwe umwe muhonda ku wundi, abana mbahonda kuri ba se,”+ ni ko Yehova avuga. “Sinzabagirira impuhwe cyangwa ngo numve banteye agahinda, kandi sinzabagirira imbabazi ngo ndeke kubarimbura.”’+

  • Amaganya 2:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  2 Yehova yamize bunguri ubuturo+ bwa Yakobo bwose ntiyagira na bumwe agirira impuhwe.

      Yashenye ibihome+ by’umukobwa w’u Buyuda afite umujinya mwinshi.

      Yabigejeje ku butaka,+ ahumanya ubwami+ n’ibikomangoma byaho.+

  • Amaganya 3:43
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 43 Wadukumirishije uburakari,+ ukomeza kudukurikirana.+ Waratwishe ntiwatugirira impuhwe.+

  • Ezekiyeli 5:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati ‘kubera ko mwahumanyishije urusengero rwanjye ibiteye ishozi byanyu+ n’ibintu byose byangwa urunuka mwakoze,+ ni yo mpamvu ndahiye kubaho kwanjye ko nanjye ngiye kubatubya;+ ijisho ryanjye ntirizabababarira+ kandi sinzabagirira impuhwe.+

  • Ezekiyeli 7:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Ijisho ryanjye ntirizakubabarira,+ kandi sinzakugirira impuhwe kuko nzakuryoza inzira zawe. Ibintu byawe byangwa urunuka bizaba muri wowe,+ kandi muzamenya ko ndi Yehova.’+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze