Imigani 17:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Unnyega umukene aba atuka uwamuremye,+ kandi uwishimira ibyago by’abandi ntazabura guhanwa.+ Amaganya 1:21 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 21 Abantu bumvise uko nsuhuza umutima nk’umugore.+ Simfite umpumuriza.+ Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye+ barishima kubera ko ari wowe wabikoze.+ Ntuzabura kuzana umunsi watangaje+ kugira ngo babe nkanjye.+ Obadiya 12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 “Ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe+ umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga,+ kandi ntiwari ukwiriye kubishongoraho igihe bari mu byago.
21 Abantu bumvise uko nsuhuza umutima nk’umugore.+ Simfite umpumuriza.+ Abanzi banjye bose bumvise ibyago byanjye+ barishima kubera ko ari wowe wabikoze.+ Ntuzabura kuzana umunsi watangaje+ kugira ngo babe nkanjye.+
12 “Ntiwagombaga kwishima hejuru y’umuvandimwe wawe+ umunsi yagiriyeho amakuba; ntiwagombaga kunezerwa igihe Abayuda barimbukaga,+ kandi ntiwari ukwiriye kubishongoraho igihe bari mu byago.