ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 21:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 None dore haje igare ry’intambara rihetse abantu, rikuruwe n’amafarashi abiri!”+

      Nuko aravuga ati “yaguye! Babuloni yaguye,+ kandi ibishushanyo byose bibajwe by’imana zayo, yabimenaguriye hasi!”+

  • Yesaya 47:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ariko ibi bintu uko ari bibiri bizakugereraho umunsi umwe+ bigutunguye: uzapfusha abana kandi ube umupfakazi. Bizakugeraho mu rugero rwuzuye+ bitewe n’ubupfumu bwawe bwinshi n’imitongero yawe ikabije+ wishoyemo.

  • 1 Abatesalonike 5:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Mwe ubwanyu muzi neza ko umunsi wa Yehova+ uzaza neza neza nk’uko umujura aza nijoro.+

  • Ibyahishuwe 14:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Nuko umumarayika wa kabiri akurikiraho, aravuga ati “yaguye! Babuloni+ Ikomeye yaguye,+ ya yindi yatumye amahanga yose asinda divayi+ y’uburakari, ni ukuvuga divayi y’ubusambanyi bwayo!”+

  • Ibyahishuwe 18:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Arangurura ijwi rikomeye+ aravuga ati “yaguye! Babuloni Ikomeye yaguye,+ kandi yahindutse icumbi ry’abadayimoni n’indiri y’imyuka yose ihumanya,+ n’indiri y’inyoni n’ibisiga byose bihumanye kandi byangwa!+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze