ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yesaya 13:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 Ntizongera guturwa+ kandi ahayo ntihazongera kuboneka uko ibihe bizagenda bikurikirana.+ Abarabu ntibazongera kuhashinga amahema yabo, kandi abashumba ntibazongera kuhabyagiza imikumbi yabo.

  • Yesaya 14:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 “Nzahahindura indiri y’ibinyogote n’ibidendezi by’amazi bikikijwe n’urubingo, kandi nzahakubuza umweyo wo kurimbura,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.

  • Yeremiya 50:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Kuko hari ishyanga ryayiteye riturutse mu majyaruguru.+ Ni ryo rihindura igihugu cyayo icyo gutangarirwa, ku buryo gisigara nta muntu ugituyemo.+ Abantu bahunganye n’amatungo;+ barigendeye.”+

  • Yeremiya 50:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Ni yo mpamvu inyamaswa zo mu turere tutagira amazi zizahabana n’inyamaswa zihuma, kandi ni ho imbuni zizatura;+ ntizongera guturwa kandi nta muntu uzayibamo uko ibihe bizagenda bikurikirana.”+

  • Yeremiya 51:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Isi nihinde umushyitsi kandi ibabare cyane,+ kuko Yehova yatekereje kugirira Babuloni nabi, kugira ngo ahindure igihugu cya Babuloni icyo gutangarirwa, kidatuwe.+

  • Yeremiya 51:37
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 37 Babuloni izahinduka ibirundo by’amabuye+ n’ubuturo bw’ingunzu,+ ibe iyo gutangarirwa, n’abayibonye bose bayikubitire ikivugirizo, kandi nta muntu uzasigara ayituyemo.+

  • Ibyahishuwe 18:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 nta rumuri rw’itara ruzongera kumurika muri wowe, nta n’ijwi ry’umukwe cyangwa iry’umugeni rizongera kumvikana muri wowe,+ kuko abacuruzi bawe+ bari abakomeye+ bo mu isi, kandi amahanga yose akaba yari yarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze