ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 25:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Nuko ingabo z’Abakaludaya+ zikurikira umwami, zimufatira+ mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko,+ ingabo ze zose ziratatana asigara wenyine.

  • Yeremiya 24:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “‘Kandi kimwe n’imbuto mbi z’umutini zitaribwa kuko ari mbi,+ uku ni ko Yehova avuga ati “nanjye nzatanga Sedekiya+ umwami w’u Buyuda n’abatware be n’abasigaye b’i Yerusalemu basigaye muri iki gihugu+ n’abatuye mu gihugu cya Egiputa+ . . .

  • Yeremiya 34:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Sedekiya umwami w’u Buyuda+ n’abatware be, nzabahana mu maboko y’abanzi babo no mu maboko y’abahiga ubugingo bwabo, mbahane mu maboko y’ingabo z’umwami w’i Babuloni+ zasubiye inyuma zikava iwanyu.’+

  • Yeremiya 37:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nuko Umwami Sedekiya atuma abantu baramuzana, amubariza mu nzu ye bari ahantu hiherereye,+ ati “mbese hari ijambo ryaturutse kuri Yehova?” Yeremiya aramusubiza ati “rirahari!” Yongeraho ati “uzahanwa mu maboko y’umwami w’i Babuloni!”+

  • Yeremiya 38:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Ariko nudasohoka ngo wishyire mu maboko y’abatware b’umwami w’i Babuloni, uyu mugi uzahanwa mu maboko y’Abakaludaya, kandi bazawutwika,+ nawe ntuzabacika.’”+

  • Yeremiya 39:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Nuko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira,+ zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zimaze kumufata zimushyira Nebukadinezari umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cya Hamati,+ kugira ngo amucire urubanza.+

  • Ezekiyeli 12:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nzamutega urushundura rwanjye kandi azarufatirwamo.+ Nzamujyana i Babuloni mu gihugu cy’Abakaludaya+ ariko ntazakireba, kandi azagwayo.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze