Yesaya 24:8 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 8 Ibyishimo biterwa n’ishako byarashize, urusaku rw’abantu banezerewe rwararangiye, ndetse n’ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+ Yeremiya 16:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘dore ngiye gutuma ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni rishira aha hantu,+ mbikorere imbere y’amaso yanyu no mu gihe cyanyu.’ Yeremiya 25:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Nzatuma muri bo hatumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa+ n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo,+ kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara.+ Ezekiyeli 26:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 “‘Nzacecekesha amajwi y’indirimbo zawe,+ kandi amajwi y’inanga zawe ntazongera kumvikana ukundi.+ Hoseya 2:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nzavanaho ibyishimo bye byose+ n’iminsi mikuru ye,+ n’imboneko ze z’ukwezi+ n’isabato ye n’ibihe bye by’iminsi mikuru.
8 Ibyishimo biterwa n’ishako byarashize, urusaku rw’abantu banezerewe rwararangiye, ndetse n’ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+
9 “Yehova nyir’ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati ‘dore ngiye gutuma ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni rishira aha hantu,+ mbikorere imbere y’amaso yanyu no mu gihe cyanyu.’
10 Nzatuma muri bo hatumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa+ n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo,+ kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara.+
11 Nzavanaho ibyishimo bye byose+ n’iminsi mikuru ye,+ n’imboneko ze z’ukwezi+ n’isabato ye n’ibihe bye by’iminsi mikuru.