Yesaya 24:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Divayi nshya yacuze umuborogo, umuzabibu wararabye,+ kandi abari bafite umunezero mu mutima bose barasuhuza umutima.+ Yeremiya 7:34 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 34 Nzatuma ijwi ry’ibyishimo n’ijwi ry’umunezero, n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni rishira mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu;+ kuko igihugu kizahinduka amatongo gusa.’”+ Yeremiya 25:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Nzatuma muri bo hatumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa+ n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo,+ kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara.+ Ezekiyeli 26:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 “‘Nzacecekesha amajwi y’indirimbo zawe,+ kandi amajwi y’inanga zawe ntazongera kumvikana ukundi.+ Hoseya 2:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Nzavanaho ibyishimo bye byose+ n’iminsi mikuru ye,+ n’imboneko ze z’ukwezi+ n’isabato ye n’ibihe bye by’iminsi mikuru. Ibyahishuwe 18:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 nta rumuri rw’itara ruzongera kumurika muri wowe, nta n’ijwi ry’umukwe cyangwa iry’umugeni rizongera kumvikana muri wowe,+ kuko abacuruzi bawe+ bari abakomeye+ bo mu isi, kandi amahanga yose akaba yari yarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+
7 Divayi nshya yacuze umuborogo, umuzabibu wararabye,+ kandi abari bafite umunezero mu mutima bose barasuhuza umutima.+
34 Nzatuma ijwi ry’ibyishimo n’ijwi ry’umunezero, n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni rishira mu migi y’u Buyuda no mu mihanda y’i Yerusalemu;+ kuko igihugu kizahinduka amatongo gusa.’”+
10 Nzatuma muri bo hatumvikana ijwi ryo kwishima n’ijwi ryo kunezerwa+ n’ijwi ry’umukwe n’ijwi ry’umugeni+ n’ijwi ry’urusyo,+ kandi ntibazongera kubona urumuri rw’itara.+
11 Nzavanaho ibyishimo bye byose+ n’iminsi mikuru ye,+ n’imboneko ze z’ukwezi+ n’isabato ye n’ibihe bye by’iminsi mikuru.
23 nta rumuri rw’itara ruzongera kumurika muri wowe, nta n’ijwi ry’umukwe cyangwa iry’umugeni rizongera kumvikana muri wowe,+ kuko abacuruzi bawe+ bari abakomeye+ bo mu isi, kandi amahanga yose akaba yari yarayobejwe n’ibikorwa byawe by’ubupfumu.+