ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abalewi 18:24
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 24 “‘Ntimukagire ikintu na kimwe muri ibyo mwiyandurisha, kuko amahanga yose ngiye kwirukana imbere yanyu yabyiyandurishije.+

  • Kubara 35:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 “‘Ntimuzanduze igihugu mutuyemo, kuko amaraso ari yo yanduza igihugu.+ Igihugu ntigitangirwa impongano y’amaraso yakivushirijwemo, keretse iy’amaraso y’uwayavushije.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 21:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 umurambo we ntuzarare kuri icyo giti,+ ahubwo uzawuhambe uwo munsi, kuko umanitswe ku giti aba yaravumwe n’Imana.+ Ntuzahumanye igihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha ho gakondo.+

  • Zab. 78:58
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 58 Bakomezaga kuyirakaza bitewe n’utununga twabo,+

      Bakayitera gufuha bitewe n’ibishushanyo byabo bibajwe.+

  • Zab. 106:38
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 38 Nuko bakomeza kumena amaraso atariho urubanza,+

      Amaraso y’abahungu babo n’abakobwa babo,

      Abo batambiraga ibigirwamana by’i Kanani;+

      Maze igihugu gihumanywa no kumena amaraso.+

  • Yeremiya 16:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Nzabanza mbiture mu rugero rwuzuye amakosa n’ibyaha bakoze,+ kuko bahumanyije igihugu cyanjye.+ Umurage wanjye bawujuje ibigirwamana byabo biteye ishozi bitagira ubuzima, n’ibintu byabo byangwa urunuka.’”+

  • Ezekiyeli 36:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 “mwana w’umuntu we, ab’inzu ya Isirayeli bari batuye mu gihugu cyabo, bakomeza kugihumanyisha inzira zabo n’imigenzereze yabo.+ Inzira zabo zambereye nk’umwanda w’umugore uri mu mihango.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze